This job listing has expired and may no longer be relevant!
19 Apr 2021

Umugoronome at Caritas Gikongoro

Never Miss a Job Update Again. Click Here to Subscribe


Job Description


ITANGAZO RY’AKAZI

Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro irashaka gutanga akazi ku mwanya w’Umugoronome  ushinzwe gufasha abagenerwabikorwa bayo bo mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ruramba na Kivu mu mushinga iterwamo inkunga na TROCAIRE, mu rwego rwo gufasha abagenerwabikorwa kwihaza mu biribwa bakora ubuhinzi burambye buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

1. Abifuza ako kazi bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda;
  • Kuba afite impamyabushobozi byibura y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1 mu ishami ry’ubuhinzi kandi afite uburambe byibura bw’imyaka itatu muri uwo murimo mu bijyanye n’ibikorwa byo gufasha abaturage kwiteza imbere binyujijwe mu buhinzi burambye, cyangwa impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye A2 mu buhinzi ariko afite uburambe bw’imyaka itanu mu mishinga ikora mu by’ubuhinzi;
  • Kuba afite uburambe mu gukorana n’amatsinda y’abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere byaba ari akarusho;
  • Kuba ashoboye gusesengura ibibazo abahinzi bahura nabyo no kubishakira ibisubizo;
  • Kuba azi neza kuvuga no kwandika ururimi rw’ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza;
  • Kuba azi gukoresha neza mudasobwa, cyane cyane Ms Word, Excel na Powerpoint;
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga catégorie A;
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi.

Dosiye isaba akazi igomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Musenyeri Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro;
  • Umwirondoro;
  • Fotokopi y’Impamyabushobozi;
  • Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma;
  • Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, catégorie A;
  • Abantu babiri bamuzi neza.




Method of Application

Dosiye isaba akazi igomba kuba yageze mu bunyamabanga bwa Serivisi za Diyosezi Gatolika ya Gikongoro  bitarenze tariki ya 26/04/2021 i saa  kumi  z’umugoroba (16h00’). Nyuma y’ijonjora ry’amadosiye, abazemererwa bazamenyeshwa itariki yo gukora ikizamini.

Bikorewe ku Gikongoro, kuwa 12/04/2021


 Padiri Joseph NAYIGIZIKI



 Umuyobozi wa Caritas Gikongoro







Dont Miss Latest Jobs In Rwanda. Subscribe Today. CLICK HERE




Apply for this Job