This job listing has expired and may no longer be relevant!
10 Mar 2021

Ubwarimu at Association des Guides du Rwanda (AGR)

Never Miss a Job Update Again. Click Here to Subscribe


Job Description


ITANGAZO RY’AKAZI K’UBWARIMU

Umuryango w’Abagide mu Rwanda urifuza guha akazi k’ubwarimu ku muntu wese waba wujuje ibyangombwa by’uburezi bw’abana b’incuke, ishuri rya kabiri (middle class).

Uwo muntu agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabushobozi mu burezi cyangwa irindi shami bijyanye
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  • Kuba atarigeze na rimwe ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu cyangwa ibindi byaha bibangamiye uburenganzira bwa muntu cyane cyane umwana
  • Kuba avuga kandi akanandika Ikinyarwanda n’Icyongereza
  • Kuba akunda abana kandi yarigeze gukorana nabo
  • Kuba yumva imibereho y’abana bo mu Rwanda
  • Kuba yimakaza umuco wo kudaheza no gutonesha
  • Kuba yashobora gutegura imfashanyigisho z’abana no kuzisobanura
  • Kuba nta zindi nshingano zabangamira aka kazi k’uburezi afite




Method of Application

Abifuza aka kazi kandi bujuje ibisabwa bagomba kugeza ibi bikurikira ku cyicaro cy’Umuryango w’Abagide bitarenze kuwa16 Werurwe 2021 saa sita z’amanywa. Dosiye isaba akazi igomba kuba irimo:


  • Ibaruwa isaba akazi yandikirwa Umuyobozi w’Umuryango w’Abagide
  • Umwirondoro (CV)
  • Impamyabushobozi
  • Indangamuntu
Abifuza aka kazi bagomba kwitegura guhita bakora ibizami no gutangira akazi.

Icyicaro cy’Umuryango w’Abagide giherereye ku muhanda wa KK 39 ave, no 34, mu mudugudu wa Kanserege III, Akagari ka Kanserege, Umurenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro.

Bikorewe i Kigali kuwa 10 Werurwe 2021 Pascaline Umulisa Umunyamabanga Nshingwabikorw




Dont Miss Latest Jobs In Rwanda. Subscribe Today. CLICK HERE




Apply for this Job