This job listing has expired and may no longer be relevant!
16 Jun 2021

Itangazo Rireba Umuntu Ushobora Guhugura Urubyiruko rw’abadozi mu Karere ka Gicumbi at SOS Children’s Villages Rwanda

Never Miss a Job Update Again. Click Here to Subscribe


Job Description


ITANGAZO RIREBA UMUNTU USHOBORA GUHUGURA URUBYIRUKO RW’ABADOZI RUFASHWA N’UMUSHINGA WA BIWE UKORERA MURI SOS CHILDREN’S VILLAGES RWANDA

 Ubuyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda, ikorera ku cyicaro gikuru i Kigali-Kacyiru, ifite aderesi: Agasanduku k’iposita no: 1168 Kigali-Rwanda, e-mail: [email protected];

Burashaka umuntu w’inzobere mu bijyanye n’ubudozi, ushobora gutanga amahugurwa y’ubudozi bugezweho burimo modeli nshya no gukoresha imashini isirifira k’urubyiruko 40 rufashwa n’umushinga w’imyuga wa BiWe rwarangije amahugurwa y’ubudozi y’igihe gito. Ibi bizakorwa mu gihe cy’amezi abiri, bikorerwe mu Karere ka Gicumbi, mu masanteri ya Gisiza na Rukomo.

1.    IBYO UZAHUGURA AZAKORA

SOS Children’s Villages Rwanda ikeneye ko Umuntu w’inzobere mu bijyanye n’ubudozi azafasha urubyiruko muri ibi bikurikira:

  • Guhugura urubyiruko 40 rwize kudoda, akabigisha imashini isirifira na modeli zigezweho rwo mu karere ka Gicumbi;
  • Gukurikirana no kugenzura ubwitabire bw’urubyiruko ahugura mu gihe cyagenwe cy’amahugurwa;
  • Gukoresha isuzumabumenyi abahugurwa, rijyanye no gushushanya, gukata, kudoda no gusirifira modeli yabigishije, agaha abanyeshuli amanota;
  • Gutanga raporo ikubiyemo ibyigishijwe, lisiti zigaragaza ubwitabire bw’abahuguwe n’imitsindire yabo ku buyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda mu buryo bw’inyandiko;
  • Kugaragaza modeli zitandukanye zadozwe na buri munyeshuli wahuguwe n’imyenda basirifiye.

 2.    IBYO UHUGURA AGOMBA KUBA YUJUJE

  • Kugaragaza impamyabumenyi y’uko yize umwuga w’ubudozi;
  • Kugaragaza icyangombwa cy’uko hari ahandi yakoze akazi ko kwigisha kudoda cyangwa guhugura abadozi;
  • Kuzuza urupapuro rukurikira:

Amazina y’uhugura

Aho akorera (Akarere/Umurenge)

Modeli zigezweho zizahugurwaho

Igiciro kirimo imisoro cyo guhugura mu gihe cy’amezi 2

Umubare w’iminsi y’amahugurwa





Method of Application

IcyitonderwaAho amahugurwa azabera, ibikoresho by’amahugurwa n’ibyo kurya by’abagenerwabikorwa, SOS Children’s Villages Rwanda izabitegura.

Abujuje ibisabwa, barasabwa kohereza ibyangombwa byabo byose (bivugwa mu ngingo ya 2 y’iri tangazo) kuri aderesi e-mail ikurikira:[email protected], bitarenze taliki ya 21 Kamena 2021, saa sita z’amanywa (12:00 pm).



Bikorewe i Kigali, taliki ya 10 Kamena 2021.

Jean Bosco KWIZERA



Umuyobozi Mukuru

SOS Children’s Villages Rwanda





Dont Miss Latest Jobs In Rwanda. Subscribe Today. CLICK HERE




Apply for this Job