This job listing has expired and may no longer be relevant!
6 Mar 2023

Rwanda Radio Scriptwriter at One Acre Fund

Never Miss a Job Update Again. Click Here to Subscribe


Job Description


Ibyerekeye One Acre Fund

One Acre Fund yashinzwe mu mwaka wa 2006, ubu ikorera mu bihugu icyenda, ikaba ifasha abahinzi bato kubona serivisi z’ubuhinzi bakeneye kugira ngo imirima yabo itange umusaruro. Dutanga ibikoresho byiza byubuhinzi, tukabigeza hafi yaho abahinzi batuye, dutanga kandi n’amahugurwa ku bahinzi kugirango umusaruro wabo urusheho kuba mwiza. Dupimira intsinzi yacu mubushobozi bwacu bwo kurushaho guteza imbere abahinzi: Ugereranije, abahinzi biyongeraho 50% ku musaruro wabo nyuma yo gukorana na One Acre Fund. Kugira ngo umenye byinshi kubyerekeye akazi kacu, reba kuri ino blog impamvu y’ ibyo dukora, kubindi bisobanuro wasura uru rubuga oneacrefund.org

Ibyerekeye umwanya w’akazi (Role)

Turimo gushakisha abanditsi b’inararibonye kugira ngo dufatanye mu guhanga mu ishami rya Radio rikorera mu Rwanda. Ni amasezerano ashingiye ku bikorwa byo kwamamaza. Nkumwanditsi hamwe natwe, uzafasha gukora inkuru zacu kuva mu itangira kugeza dutangiye kuzishyira kuri radiyo. Uzajya utanga raporo kuri Creative Lead wo mu ishami rya radio hanyuma mukorane kugirango hubahirizwe igihe ntarengwa cyagenwe. Kuri uyu mwanya hakenewe ubuhanga bukomeye mu kwandika no guhanga kuko uzandika inyandiko nziza kandi usubiremo amajwi mu gihe cyo gutunganya amajwi.

Inshingano

Kwandika uhanga:

  • Gutegura no gutunganya inyandiko zidasanzwe kandi zumwimerere kugirango uhuze ibikenewe mu gutunganywa ushingiye ku makuru y’ubushakashatsi

  • Kurema uburyo bwo gukoresha abakinnyi, kubahuza kandi uyobore ibiganiro by’abakinnyi ukurikije imiterere yabo, intego zabo, n’imibanire yabo n’abandi bakinnyi

  • Kugira ububiko bwerekana inyandiko zose, izageragerejweho, izahinduwe, hamwe n’izasubiwemo mugihe cyose cyo kwandika

Gutunganya amajwi no gukosora inyandiko:

  • Subiranamo inyandiko ku buryo burambuye n’ubushishozi hamwe na Creative Lead kugirango murebe ko inyandiko zose zanyuma zujuje ibisabwa

  • Tanga ibisobanuro kandi utange n’ibitekerezo kubyakongerwamo, uburyo byakorwa kugirango o huzuzwe ibisabwa ngo hatangire gutunganya amajwi

  • Ongera usubiremo kandi wandike inyandiko zose  ushingiye kubipimo ngenderwaho kugirango uhuze n’ibisabwa n’ikipe ikora amajwi

Ibisabwa

  • Byibuze hejuru y’umwaka umwe w’uburambe mukwandika no gukora inyandiko zikinamico – inyandiko z’ikinamico zo kuri radio ni inyongera

  • Ikibonezamvugo gikomeye kandi amenyereye amabwiriza yo kwandika mubuhanga

  • Gusobanukirwa uburyo bwo guhindura inyandiko mu buryo bw’ibitangazamakuru bitandukanye byerekana amashusho no gusobanukirwa byimbitse n’abarebwa n’inkuru bose hamwe n’abazayumva

  • Gukorana cyane bya hafi n’abandi banditsi hamwe nitsinda ry’abashinzwe gutunganya umukino kugirango musuzume kandi muvugurure ibyanditswe mureba ko byujuje ubuziranenge busabwa.

  •  Kuba witeguye guhanga inyandiko no guzihindura aho biri ngombwa mugihe gito.

  • Gusobanukirwa uburyo imikino itunganywa, n’ingaruka igira kubayikurikira kandi usobanukiwe n’ imiterere y’ibigezweho ubu.

Aho akazi Gaherereye

Kigali, Rwanda

Iby’inyongera wemerewe

Ubwishingizi bw’ubuzima

Abemerewe uyu murimo

Uyu murimo wemerewe abatuye mu Rwanda kandi turashishikariza cyane ab’igitsina gore gusaba uyu murimo.

Igihe ntarengwa cyo gusaba umurimo

20, Werurwe, 2023

One Acre Fund ntabwo isaba abakandida kwishyura amafaranga ayo ariyo yose cyangwa kwishyura ibizamini k’urwego urwo arirwo rwose. Imeri yemewe ya One Acre Fund izahora ikwandikira kuri aderesi yawe izaba ari @ oneacrefund.org. Nyamuneka menyesha itumanaho iryo ari ryo ryose riteye inkeke twandikire hano ([email protected]), ariko ntuyifashishe mu gusaba akazi cyangwa kugira ikindi wohereza kuri iyi imeri.

Diversity, Equity, Inclusion (DEI), no kurwanya ivanguramoko bifitanye isano rya bugufi n’intego z’umuryango wacu n’icyo tugamije. One Acre Fund yifuza kubaka umuco aho abakozi bose bumva ko bahabwa agaciro, bahagarariwe, kandi bahujwe – kugirango ikipe yacu ishobore gutera imbere nk’abanyamwuga, kandi igere ku ngaruka zidasanzwe kubahinzi dukorera.

Twiyemeje gutanga amahirwe angana yo kubona akazi tutitaye ku bwoko, ibara, ibisekuruza, idini, igitsina, inkomoko y’igihugu, icyerekezo cy’imibonano mpuzabitsina, imyaka, irangamimerere, ubumuga, igitsina, indangamuntu cyangwa imvugo. Twishimira kuba duha amahirwe angana abakozi bose.





Method of Application

Submit your CV and Application on Company Website : Click Here

Closing Date : 17th March, 2023.





Dont Miss Latest Jobs In Rwanda. Subscribe Today. CLICK HERE




Apply for this Job