This job listing has expired and may no longer be relevant!
8 Jul 2022

Nurses at Society For Family Health(Sfh)

Never Miss a Job Update Again. Click Here to Subscribe


Job Description


ITANGAZO (RE-ADVERTISED)

Ubuyobozi bwa Society for Family Health (SFH), Rwanda bufatanyije n’Uturere twa Gicumbi, Nyagatare, Burera, na Rusizi burifuza guha akazi Abaforomo/Abaforomokazi (Nurses) 38 bazakora mu mavuriro y’ibanze (First- and Second-Generation Health Posts) abarizwa mu Turere twavuzwe haruguru muri gahunda yo gutanga serivisi z’ubuzima harimo kuvura abarigana.

Abashaka iyo myanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabumenyi nibura yo ku rwego rwa A2 (Ubuforomo);
  • Kuba afite impamyabumenyi nibura yo ku rwego rwa A1 kubafasha b’abaganga (Clinical officers);
  • Kuba afite icyemezo cyo gukora uwo umwuga (Valid license);
  • Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka ibiri (2) muri ako kazi;
  • Agomba kuba afite ubumenyi mu gukoresha mudasobwa no mu miyoborere byaba ari akarusho;
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi.




Method of Application

Abujuje ibisabwa babyohereza kuri adresse ikurikira [email protected] bitarenze tariki ya 14/07/2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17H00):


  • Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa SFH isaba akazi – kuba yiteguye gukorera ku ivuriro iryo riryo ryose muri kamwe mu Turere twavuzwe haruguru
  • Umwirondoro (CV)
  • Fotokopi ya diplome
  • Fotokopi y’indangamuntu
  • Fotokopi y’icyangombwa (licence) kimwemerera gukora umwuga mu nzego z’ubuzima mu Rwanda

Bikorewe Kigali ku wa 06/07/2022

Manasseh GIHANA WANDERA 

Umuyobozi Mukuru

Society for Family Health (SFH), Rwanda







Dont Miss Latest Jobs In Rwanda. Subscribe Today. CLICK HERE




Apply for this Job