Driver at Jali Transport ltd
- Company: Jali Transport ltd
- Location: Rwanda
- State: Rwanda
- Job type: Full-Time
- Job category: Logistics/Transportation Jobs in Rwanda
Job Description
ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bwa Jali Transport ltd buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko Jali Transport ltd yifuza gutanga akazi ku mwanya w’abashoferi b’imodoka zo mu bwoko bwa coasters zikorera muntara na Buses zikorera mu mujyi wa Kigali. Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira;
- Kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufite ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda
- Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byo mu cyiciro cya D na D1
- Kuba afite uburambe butari munsi y’imyaka itanu mu gutwara imodoka zitwara abagenzi rusange bigaragazwa n’ibyangombwa byaho yakoze (Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma)
- Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu
- Kuba yiteguye gukora ikizamini cyo kwinjira mukazi
Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na;
- Ibaruwa isaba akazi iherekejwe n’Umwirondoro (CV) wuzuye w’usaba yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport ltd
- Fototoki y’indangamuntu cyangwa passport ku bamyamahanga bemerewe gukorera mu Rwanda
- Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara imodoka rufite gategori D ku batwara coasters na D1 ku bifuza gutwara Bus
Icyitonderwa:
- Dosiye isaba akazi igomba kuba igaragaza aho usaba akazi yifuza gukorera muri aha hakurikira ndetse kandi utazahagaragaza dosiye ye ikaba itazahabwa agaciro.
- Kigali ku bashaka akazi ko gutwara Bus bafite D1
- Kayonza
- Ngoma
- Nyagatare
- Nyabugogo
- Gicumbi
- Rusizi
- Bugesera
- Musanze
- Rubavu
Method of Application
Inyandiko yuzuye isaba akazi igomba kuba yagejejwe mu bunyamabanga bwa Jali Transport ltd bitarenze taliki 28/11/2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba cyangwa kohereza dosiye kuri email: [email protected] bitarenze taliki 30/11/2025.
Igitsinagore bafite izi gategori (D na D1) barashishikarizwa gutanga dosiye
Kubindi bisobanuro mwahamagara nimero zikurikira: 0781712500
Bikorewe I Kigali, kuwa 24/11/2025
………………………….
NZARAMBA Stevenson
Umuyobozi Mukuru
Dont Miss Latest Jobs In Rwanda. Subscribe Today. CLICK HERE
