Cashier at Saccodumu Cooperative
- Company: Saccodumu Cooperative
- Location: Rwanda
- State: Kigali Jobs in Rwanda
- Job type: Full-Time
- Job category: Accounting Jobs in Rwanda
Job Description
ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bwa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI (SACCODUMU) Koperative yo kuzigama no kugurizanya, iherereye mu karere ka RUTSIRO, Umurenge wa MUSHUBATI burifuza gutanga akazi ku mwanya w’Umukozi ushinzwe isanduku muri SACCO ( Cashier).
Uwifuza gupiganira uwo mwanya agomba kuba ari :
Umunyarwanda
Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
Kuba ntamiziro afite
Kuba yarize ibijyanye n’ibaruramari cyangwa amasomo bijyanye
Aramutse afite ubunararibonye mu bijyanye nuwo mwanya byaba ari akarusho
IBISABWA KUBIFUZA GUPIGANIRA UWO MWANYA
Ibaruwa yandikiwe Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI
Umwirondoro wuzuye (CV)
Fotokopi ya Diplôme notifié
Fotokopi y’irangamuntu
Icyemezo cy’uko uri ingaragu cyangwa washyingiwe
Kubakoze indi mirimo ahandi kuzana icyemezo cy’Umukoresha we wanyuma.
Kugaragaza abantu batatu(3) bakuzi neza
Method of Application
Dosiye isaba akazi igomba kuba yagejejwe ku kicaro cya SACCO DUFITUMURAVA
MUSHUBATI bitarenze tariki ya 17/09/2025 inyujijwe kuri email : [email protected]
Ikizamini kizakorwa tariki ya 02/10/2025 saa tatu (09h00) za mu gitondo.
Bikorewe i Mushubati, ku wa 02 Nzeri 2025
BUNANI Godefroid
Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI
Dont Miss Latest Jobs In Rwanda. Subscribe Today. CLICK HERE