3 Sep 2025

Cashier at Saccodumu Cooperative

Never Miss a Job Update Again. Click Here to Subscribe


Job Description


ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bwa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI (SACCODUMU) Koperative yo kuzigama no kugurizanya, iherereye mu karere ka RUTSIRO, Umurenge wa MUSHUBATI burifuza gutanga akazi ku mwanya w’Umukozi ushinzwe isanduku muri SACCO ( Cashier).

Uwifuza gupiganira uwo mwanya agomba kuba ari :

Umunyarwanda
Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
Kuba ntamiziro afite
Kuba yarize ibijyanye n’ibaruramari cyangwa amasomo bijyanye
Aramutse afite ubunararibonye mu bijyanye nuwo mwanya byaba ari akarusho
IBISABWA KUBIFUZA GUPIGANIRA UWO MWANYA

Ibaruwa yandikiwe Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI
Umwirondoro wuzuye (CV)
Fotokopi ya Diplôme notifié
Fotokopi y’irangamuntu
Icyemezo cy’uko uri ingaragu cyangwa washyingiwe
Kubakoze indi mirimo ahandi kuzana icyemezo cy’Umukoresha we wanyuma.
Kugaragaza abantu batatu(3) bakuzi neza





Method of Application

Dosiye isaba akazi igomba kuba yagejejwe ku kicaro cya SACCO DUFITUMURAVA



MUSHUBATI bitarenze tariki ya 17/09/2025 inyujijwe kuri email : [email protected]

Ikizamini kizakorwa tariki ya 02/10/2025 saa tatu (09h00) za mu gitondo.



Bikorewe i Mushubati, ku wa 02 Nzeri 2025 

BUNANI Godefroid 

Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI 







Dont Miss Latest Jobs In Rwanda. Subscribe Today. CLICK HERE




Apply for this Job