Abashoferi at JALI Real Estate Limited (JRE Ltd)
- Company: JALI Real Estate Limited (JRE Ltd)
- Location: Rwanda
- State: Rwanda
- Job type: Full-Time
- Job category: Graduates Jobs in Rwanda
Job Description
ITANGAZO RY’AKAZI
ABO TURIBO
JALI Real Estate Limited (JRE Ltd) n’ikigo gishamikiye kuri Jali Investment Limited nayo ikaba ikigo cy’ishoramari cy’amakoperative agize RFTC. JALI Real Estate Ltd yashinzwe kugirango ikemure ikibazo kijyanye n’ibikorwa remezo by’umwuga wo gutwara abantu muburyo bwa Rusange ndetse n’inyubako z’ubucuruzi byumwihariko biciye mu kubaka no gucunga, gare mubice bitandukanye mu gihugu.
IMYANYA: Abashoferi 144
Inshingano z’Umushoferi
- Kwakira no gutwara neza abagenzi, no kubasiga mu byapa byabugenewe.
- Kugira uruhare mu kurinda no gukumira impanuka
- Kutarenza umuvuduko wagenwe (60 Km/hr), kugenzura ko speed governor ikora neza no gutanga raporo mu gihe igize ikibazo.
- Kutavana imodoka muri ligne akoreramo atabiherewe uburenganzira n’abamuyobora
- Gutwara gusa abagenzi bishyuye
- Kugira imikoranire myiza n’inzego zifite uruhare mu bugenzuzi bwa Public Transport (MININFRA, Polisi, RURA, RGB, RTDA)
- Gutwara abagenzi bose bagenwe kuri ligne akoreramo no gukora hagamijwe kuzamura umusaruro w’Ikigo,
- Kugira isuku ku mubiri no kumyambaro ye.
- Kwambara uniforme mu gihe ari mu kazi.
- Kugenzura ko abagenzi bose binjiye mu modoka bishyuye
- Kugenzura no gutwara imizigo yishyuriwe kandi ibasha kujya muri boot y’imodoka
- Gutanga raporo ku gihe, mu gihe imodoka igize ikibazo(kuyirega)
- Gukurikirana ko imodoka imenerwa amavuta ku gihe (vidange)
- Kugenzura isuku y’imodoka mu gihe ivuye mu kinamba no gutanga raporo mu gihe itakozwe neza
- Kugenzura ko imodoka ifite ibyangombwa byayo byose mbere yo gutangira akazi na nyuma y’akazi no gutanga raporo y’ibyangombwa bibura,
- Gusuzuma ko imodoka ifite amazi ahagije, amavuta ya moteri ahagije, mazout yuzuye, amatara akora neza, ihoni rikora neza, amapine afite umwuka uhagije, ifite ijeke, ifite triangle, ifite kizimyamoto n’ibindi bifasha imodoka gukora neza,
- Kumenyekanisha ku gihe impanuka iyo ariyo yose yabaye ku bakuyobora,
- Gukurikirana ko amavuta imodoka inyoye ariyo yanditswe mu bitabo byo kuri station, n’iby’umukozi w’ikigo ushinzwe kunywesha amavuta,
- Gukora ubwe akazi yahawe ku gihe no gutanga umusaruro;
- Kubahiriza amabwiriza y’umukoresha cyangwa umuhagarariye;
- Kwirinda icyahungabanya umutekano we n’uwa bagenzi be cyangwa uw’ aho akorera
- Gufata neza ibikoresho ahawe n’umukoresha;
- Kwitabira akazi ku gihe;
- Kurengera inyungu z’akazi.
- Kubaha abakuyobora ndetse no gukorana n’abagenzi be mu mahoro
IBISABWA
- Kuba afite uruhushya rumwemerera gutwara imodoka ya Coasteri (categorie D)
- Kuba afite uburambe mukazi ka transport byibuze kuva kunyaka 3 no kuzamura
- Kuba afite icyemezo cy’umukoresha wanyuma.
- Kuba aterengeje imyaka 45 kandi Atari munsi ya 25.
- Kuba ari indakemwa mumico no mumyifatire
Abajuje ibyavuzwe hejuru basabwe kuzana ibi bikurikira:
- Ibaruwa Isaba Akazi
- Umwirondoro (CV)
- Kopi ya permit (Cartegory D)
- Kopi y’Indangamuntu
- Icyemezo cy’umukoresha
- Abahamya batatu
Method of Application
Impapupuro zisaba akazi zijyanwa ku cyicaro Gikuru cya Jali Real Estate Limited giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima akagari ka Kabasengerezi Umudugudu w’intari kuva tariki ya 4/10/2022 kugeza 11/10/2022 saa cyenda z’ umugoroba(15h).
Abujuje ibisabwa ndetse batoranyijwe nibo bonyine bazahamagarwa. Ukeneye ubundi busobanuro wahamagara 0788650505.
Bikorewe Kigali, Kuwa …../…./2022
MBABAZI Mathias
Umuyobozi Mukuru
Dont Miss Latest Jobs In Rwanda. Subscribe Today. CLICK HERE